Kubara 24 - Kinyarwanda Protestant Bible

Balāmu yongera kabiri guhesha Abisirayeli umugisha

1Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu.

2Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk'uko imiryango yabo iri. Umwuka w'Imana amuzaho,

3aca umugani uhanura ati

“Balāmu mwene Bewori aravuga,

Umuntu wari uhumirije amaso aravuga.

4Haravuga uwumva amagambo y'Imana,

Uwerekwa Ishoborabyose,

Uwikubita hasi akagira amaso areba.

5Ati ‘Erega amahema yawe ni meza,

Wa bwoko bwa Yakobo we.

Ubuturo bwawe ni bwiza,

Wa bwoko bwa Isirayeli we.

6Burambuye nk'ibikombe,

Nk'imirima y'uburabyo yegereye uruzi,

Nk'imisāga Uwiteka yateye,

Nk'imyerezi imeze iruhande rw'amazi.

7Amazi azatemba avuye mu ndobo z'ubwo bwoko,

Urubyaro rwabwo ruzaba aho amazi menshi ari.

Umwami wabwo azasumba Agagi,

Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’

8Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana,

Ifite amaboko nk'ay'imbogo,

Buzarya amahanga abubereye ababisha,

Buzamenagura amagufwa yabo,

Buzabahinguranisha imyambi yabwo.

9

24Ariko inkuge zizaturuka ku nkombe y'i Kitimu,

Zibabaze Abashuri, zibabaze n'Abeberi,

Maze na bo bazarimbuka.”

25Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubire iwe. Balaki na we asubira iwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help