Yeremiya 42 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yohanani agisha Yeremiya inama z'Imana

1Maze abatware b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati

2“Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n'aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk'uko utureba uku,

3kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n'uko dukwiriye kugenza.”

4Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusaba Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubiza cyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.”

5Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubere umuhamya w'ukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose

6naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugira ngo tumererwe neza tubitewe n'uko twumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”

7Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya.

8Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu bose uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi,

9arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti

10‘Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.

11Ntimugatinye umwami w'i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.

12Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’

13“Ariko nimuvuga muti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti

14‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry'impanda ndetse ntituhabure n'ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,

15nuko noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,

16mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n'inzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.

17Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nta n'umwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’

18“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk'uko umujinya wanjye n'uburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage b'i Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume n'igitangarirwa, n'ibicibwa n'igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.’

19“Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b'i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.

20Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’

21None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu ry'ibyo yabantumyeho byose.

22Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n'inkota n'inzara n'icyorezo aho mushaka kujya gutura.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help