Imigani 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Nk'uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,

Haba n'imvura yo mu isarura,

Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.

2Nk'uko igishwi kijarajara,

N'intashya uko iguruka,

Ni ko n'umuvumo w'ubusa utagira uwo ufataho.

3 Zab 32.9-10; Imig 10.13 Ikibōko gikwiriye ifarashi,

Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,

N'inkoni na yo ikwiriye ibitugu by'abapfapfa.

4Ntusubize umupfapfa ibihwanye n'ubupfapfa bwe,

Kugira ngo udasa na we.

5Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,

Ye kwirata ko ari umunyabwenge.

6Utuma umupfapfa,

Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa.

7Nk'uko amaguru y'ikimuga agenda ajegajega,

Ni ko umugani umera mu kanwa k'umupfapfa.

8Guha umupfapfa icyubahiro,

Ni nko kujugunya isaho y'utubuyenge tw'igiciro kinini ku kirundo cy'amabuye.

9Nk'uko ihwa rihanda mu kiganza cy'umusinzi,

Ni ko umugani uciwe n'abapfapfa uvugwa.

10Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi,

Ameze nk'umurashi ukomeretsa abantu bose.

11Nk'uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.

12Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?

Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

13Umunyabute arahwaganya ati

“Mu nzira hari intare,

Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”

14Nk'uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,

Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.

15Umunyabute akora ku mbehe,

Akananirwa kwitamika.

16Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,

Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.

17Umugenzi urakazwa n'intonganya zitamwerekeyeho,

Ameze nk'ufashe imbwa amatwi.

18Nk'uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu,

19Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,

Ati “Nagukinishaga.”

20Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,

Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.

21Nk'uko amakara acwekēra bakongeraho andi,

Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,

Ni ko ukunda intonganya acana impaka.

22Amagambo y'inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,

Kandi akuzura umutima.

23Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n'umutima mubi,

Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza.

24Uwangana ahorana amagambo ashukana,

Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya.

25Nagira imvugo nziza ntukamwizere,

Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi.

26Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,

Ububi bwe buzagaragarira imbere y'iteraniro.

27Ucukura urwobo azarugwamo,

Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.

28Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,

Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help