1 Abami 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Bacyura isanduku mu rusengero(2 Ngoma 5.2—6.11)

1 2 Sam 6.12-16; 1 Ngoma 15.25-29 Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n'abatware b'imiryango bose, ari bo batware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni.

2Lewi 23.24 Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori.

3Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku.

4Bazamura isanduku y'Uwiteka n'ihema ry'ibonaniro, n'ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n'abatambyi n'Abalewi.

5Maze Umwami Salomo hamwe n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y'isanduku bahatambira inka n'intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi.

6Nuko abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi,

7kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'igitereko cy'isanduku, bigatwikira isanduku n'imijisho yayo.

8Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa imbere y'Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n'ubu.

9Guteg 10.5 Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by'amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.

10 Kuva 40.34-35 Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu y'Uwiteka,

11bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw'icyo gicu, kuko ubwiza bw'Uwiteka bwari bwuzuye inzu y'Uwiteka.

12Zab 18.12; 97.2 Salomo aherako aravuga ati

“Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi.

13Kandi nkubakiye n'inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.”

14Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry'Abisirayeli ryose abaha umugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze.

15Aravuga ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoresha ukuboko kwayo iti

162 Sam 7.4-11; 1 Ngoma 17.3-10 ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’

17 2 Sam 7.1-3; 1 Ngoma 17.1-2 “Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu,

18ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutima wawe.

192 Sam 7.12-13; 1 Ngoma 17.11-12 Ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo ni umuhungu wawe uzikurira mu nda. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

20“None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,

21ni ho nabonye ubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”

Isengesho rya Salomo(2 Ngoma 6.12-42)

22Salomo aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.

23Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutima wose.

24Kandi wakomeje ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk'uko wabivugishije akanwa kawe, none ubishohoresheje ukuboko kwawe.

251 Abami 2.4 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’

26Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe data Dawidi urihamye.

27 2 Ngoma 2.6 “Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!

28Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,

29Guteg 12.11 kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.

30Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'uk'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira.

31“Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu,

32nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk'uko gukiranuka kwabo kuri.

33“Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu,

34nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.

35“Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,

36nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

37“Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,

38maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bw'Abisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,

39nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose),

40kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho.

41“Kandi n'umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe,

42(kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n'amaboko yawe akomeye n'ukuboko kwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu,

43nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk'uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.

44“Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,

45nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye.

46“Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,

47nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy'ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’,

48bakakugarukira n'umutima wabo wose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy'ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,

49nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubakiranurire ibyabo,

50ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n'ibicumuro bagucumuyeho byose, uzabahe kugirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe babababarire,

51kuko ari ubwoko bwawe n'umwandu wawe wikuriye muri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacurira ibyuma.

52“Kandi urebeshe amaso yawe umugaragu wawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira,

53kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe nk'uko wavugiye mu kanwa k'umugaragu wawe Mose, ubwo wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa Mwami Mana.”

54Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere y'icyotero cy'Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.

55Arahaguruka asabira iteraniro ry'Abisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati

56Guteg 12.10; Yos 21.44-45 “Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw'Abisirayeli ihumure nk'uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k'umugaragu we Mose, ritasohoye.

57Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk'uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne,

58itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n'amateka n'ibyo yategetse ba sogokuruza.

59Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli imanza zitunganye ku by'umunsi uzacyana byose,

60kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.

61Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk'uko mubigenjeje uyu munsi.”

Ibitambo Salomo yatambiye Uwiteka(2 Ngoma 7.4-10)

62Hanyuma umwami n'Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y'Uwiteka.

63Salomo atamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n'Abisirayeli batashye inzu y'Uwiteka.

64Uwo munsi ni wo umwami yerejeho hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y'amafu y'impeke kuko icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n'iby'ingimbu z'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'amafu y'impeke.

65Uko ni ko Salomo yagize ibirori by'iminsi mikuru icyo gihe hamwe n'Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n'ine bari imbere y'Uwiteka Imana yacu.

66Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n'ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help