1 Samweli 29 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abatware b'Abafilisitiya bivovotera Akishi

1Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.

2Abatware b'Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n'ibihumbi, kandi Dawidi n'ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

3Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?”

Akishi asubiza abatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”

4Ariko abatware b'Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by'aba bantu?

51 Sam 18.7; 21.12 Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi yica inzovu’?”

6Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.

7None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b'Abafilisitiya.”

8Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?”

9Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w'Imana, ariko abatware b'Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’

10Nuko none uzindukane kare mu gitondo n'abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”

11Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help