1Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati
2“Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa?
Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi?
3Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?
Igihe usuzugura nta wagukoza isoni?
4Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye,
Ndi intungane mu maso yawe.’
5Ariko icyampa Imana ikavuga,
Ikakubumburiraho iminwa yayo,
6Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge,
Bukoresha uburyo bwinshi.
Noneho umenye yuko Imana itaguhannye,
Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye.
7“Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya?
Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?
8Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute?
Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute?
9Urugero rwabyo rusumba isi,
N'ubugari bwabyo buruta inyanja.
10Iyo ihise igakinga,
igatumira abantu kujya mu rubanza,
Ni nde wabasha kuyibuza?
11Kuko itayobewe abantu b'ubusa,
Ibona n'ibigoryi,
Mbese yabyirengagiza?
12Ariko umuntu w'ubusa abura ubwenge,
Ni ukuri umuntu avuka nk'inyana y'imparage.
13“Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko,
14Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure,
Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.
15Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,
Uzakomera kandi ntabwo uzatinya,
16Kuko uzibagirwa umubabaro wawe,
Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba.
17Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu,
Naho haba umwijima hazatambika umuseke.
18Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro,
Ni ukuri uzakebuka ibigukikije,
wiruhukire mu mahoro.
19Uzaryama he kugira ugutera ubwoba,
Ni ukuri benshi bazaguhakwaho.
20Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba,
Kandi ntibazabona aho guhungira,
N'ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.