1 inzovu imwe, n'italanto z'ifeza inzovu imwe, n'italanto z'imiringa inzovu imwe n'ibihumbi munani, n'italanto z'ibyuma agahumbi ngo bikoreshwe umurimo w'inzu y'Imana.
8Kandi abari bafite amabuye y'igiciro cyinshi barayatanga, bayashyira mu by'ubutunzi bw'inzu y'Uwiteka, bwatwarwaga na Yehiyeli w'Umugerushoni.
9Maze abantu banezezwa n'uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafite umutima utunganye, kandi n'Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi.
Ishengesho rya Dawidi10Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y'iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose.
11Mat 6.13 Uwiteka, gukomera n'imbaraga n'icyubahiro, no kunesha n'igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n'ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.
12Ubutunzi n'icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe.
13Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry'icyubahiro.
14“Ariko nkanjye ndi nde n'abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho?
15Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n'igicucu, nta byiringiro byo kurama.
16Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe.
17Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n'imitima ikunze, biranezeza.
18Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sogokuruza bacu, ibyo ujye ubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo, utunganye imitima yabo ikwerekereho.
19Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n'ibyo wahamije n'amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n'inzu y'inyumba niteguriye kuyubaka.”
20Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n'umwami.
21Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, hamwe n'amaturo y'ibyo kunywa ari hamwe na byo, n'ayandi maturo menshi cyane ku bw'Abisirayeli bose.
22Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y'Uwiteka banezerewe cyane.
Bongera kwimika Salomo umuhungu w'Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y'Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.
Salomo aba umwami(2 Abami 2.1-12)23 1 Abami 2.12 Nuko Salomo yicara ku ntebe y'ubwami y'Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.
24Abatware bose n'abagabo b'abanyambaraga, n'abana b'Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo.
25Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y'Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy'ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli.
26Dawidi mwene Yesayi yategetse Abisirayeli bose,
272 Sam 5.4-5; 1 Ngoma 3.4 kandi igihe yamaze ku ngoma mu Bisirayeli ni imyaka mirongo ine. I Heburoni yahategetse imyaka irindwi, maze ategeka imyaka mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu.
28Atanga ageze mu za bukuru asaza neza amaze iminsi myinshi, ari umutunzi n'umunyacyubahiro. Maze umuhungu we Salomo yima ingoma ye.
29Kandi ibyo Umwami Dawidi yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, no mu magambo y'umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya,
30hamwe n'ibyo gutegeka kwe kose no gukomera kwe, n'ibyabaye mu Bisirayeli ku ngoma ye, no mu bami bose bo muri ibyo bihugu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.