Yesaya 18 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zef 2.12 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya,

2cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”

3Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.

4Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.”

5Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho.

6Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.

7Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help