Zefaniya 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihana Abayuda ku bw'ibyaha byabo

1 2 Abami 22.1—23.30; 2 Ngoma 34.1—35.27 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda.

2Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,

3nzatsembaho abantu n'amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu nyanja, n'abakiranirwa n'ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.

4“Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n'izina ry'Abakemari hamwe n'abatambyi,

5n'abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y'amazu yabo, n'abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,

6n'abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n'abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.

7“Ujye ucecekera imbere y'Umwami Imana kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa.

8Ku munsi w'igitambo cy'Uwiteka nzahana ibikomangoma n'abana b'umwami, n'abambaye imyambaro y'abanyamahanga.

9Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by'amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n'uburiganya.

10“Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry'Amafi, n'umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.

11Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b'i Kanāni baciwe, n'abikorezi b'ifeza batsembweho.

12“Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk'inzoga y'itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n'ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’

13Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n'amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.

14“Umunsi ukomeye w'Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe.

15Uwo munsi ni umunsi w'uburakari, ni umunsi w'amakuba n'umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n'ibihu, ni umunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.

16Ni umunsi wo kuvuza impanda n'induru, bivugira imidugudu y'ibihome n'iminara miremire.

17“Nzihebesha abantu bagende nk'impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk'umukungugu, n'imibiri yabo itabwe nk'amayezi.

18“Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help