1Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n'itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose.
2Yubaka n'inzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni, uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z'imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by'imyerezi.
3Hejuru y'ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y'inkingi uko ari cumi n'eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z'imyerezi.
4Akora impushya eshatu z'amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n'irindi.
5Inzugi zose n'inkomanizo zari zikoze kimwe, uburebure n'ubugari bwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n'irindi uko impushya ari eshatu.
6Kandi yubakisha ibaraza inkingi, uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugari bwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry'inkingi n'ibiti bibajwe.
7Kandi akora ibaraza ry'intebe y'ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry'imanza. Yomekaho imbaho z'imyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge.
8 iy'ibumoso ayita Bowazi.
22Hejuru y'izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by'uburabyo bw'uburengo.
Uko ni ko umurimo w'inkingi wakozwe.
23Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw'urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
24Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by'imihe, mu mukono umwe wacyo w'intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
25Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.
26Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandi urugara rwacyo rwacuzwe nk'urugara rw'urwabya cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bibiri.
27Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu.
28Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,
29kuri ibyo bisate byo hagati y'izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by'intare n'inka n'abakerubi, hejuru y'izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y'ibishushanyo by'intare n'inka hariho ibisa n'imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.
30Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z'imiringa, kandi n'ibyuma by'imitambiko bibirindukwaho n'izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byari munsi y'igitereko cy'igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n'imishunzi itendera.
31Kandi igitereko cyari gifite urugara mu mutwe wacyo, uburebure bw'urwo rugara bwari mukono umwe n'igice. Kuri urwo rugara bari barakebyeho imanzi kandi ibisate by'uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.
32Izo nziga uko ari enye zari munsi y'ibisate by'igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n'izo nziga byari biciye mu gitereko, uburebure bw'izo nziga bwari mukono umwe n'igice.
33Ishusho yazo yasaga n'iz'amagare y'intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n'intango zazo, n'inkingi zazo n'imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.
34Ku matako yose y'igitereko hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n'igitereko.
35Hejuru y'icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye, uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y'intoki, kandi inkingi zacyo n'ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.
36Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by'abakerubi n'intare n'imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.
37Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ari urugero rumwe n'ishusho imwe.
38 Kuva 30.17-21 Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z'intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.
39Mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw'ibumoso ashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
40 2 Ngoma 4.11—5.1 Nuko Huramu akora ibikarabiro n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo w'inzu y'Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.
41Byari ibi: inkingi zombi n'imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y'inkingi,
42imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushya ebyiri z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.
43Ibitereko cumi n'ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,
44igikarabiro kidendeje n'ibishushanyo by'inka cumi n'ebyiri byari munsi yacyo,
45ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu n'ibyungu. Ibyo bintu byose Huramu yakoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.
46Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y'i Sukoti n'i Saretani.
47Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye.
48 Kuva 25.23-30; 30.1-3 Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y'Uwiteka, icyotero cy'izahabu n'ameza yamurikirwagaho imitsima.
49Kuva 25.31-40 Ibitereko by'amatabaza atanu mu ruhande rw'iburyo, no mu rw'ibumoso atanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby'izahabu itunganijwe kandi n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama byari izahabu.
50Ibikombe n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n'amapata y'inzugi z'imbere z'Ahera cyane, n'ay'inzugi z'inzu yitwa urusengero, byose byari iby'izahabu.
51 2 Sam 8.11; 2 Ngoma 18.11 Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, abishyira mu bubiko bw'inzu y'Uwiteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.