1
9Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu.
10Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu.
112 Kor 6.17 Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza.
12Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera.
Bahanura urupfu rw'Umugaragu w'Uwiteka13Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.
14Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu,
15Rom 15.21 uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.