1Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane.
2Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n'Abisirayeli n'ab'i Yerusalemu.”
3Uwiteka anyereka abacuzi bane.
4Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n'iki?”
Aransubiza ati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy'Abayuda akabatatanya.”
Marayika atumwa kugera i Yerusalemu5Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera.
6Ndamubaza nti “Urajya he?”
Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n'uburebure bwaho uko bureshya.”
7Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira,
8aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imidugudu itagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi.
9Ni jye uzababera inkike y'umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga.
10“Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy'ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga.
11Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, iruka ucike!
12Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y'ijisho rye.
13Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w'abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.
14“Ririmba unezerwe wa mukobwa w'i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemo imbere. Ni ko Uwiteka avuga.
15“Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.
16Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.”
17Bantu mwese nimucecekere imbere y'Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.