2 Ngoma 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Asa abuza kuramya ibishushanyo, asezerana isezerano n'Uwiteka(1 Abami 15.13-24)

1Umwuka w'Imana aza kuri Azariya mwene Odedi,

2ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n'Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.

3Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n'amategeko.

4Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona.

5Kandi muri icyo gihe abasohokaga n'abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturage bo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi,

6bakavunagurana ubwoko bukarwanya ubundi, n'umudugudu ukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose.

7Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”

8Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n'ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy'i Buyuda n'i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy'Uwiteka cyari imbere y'ibaraza ry'Uwiteka.

9Bukeye ateranya Abayuda n'Ababenyamini bose n'abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy'Abamanase no mu cy'Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.

10Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n'itanu, ku ngoma ya Asa.

11Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n'intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye.

12Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose,

13kandi yuko utemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ari uworoheje n'ukomeye, umugabo cyangwa umugore.

14Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangurura bavuza amakondera n'amahembe.

15Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n'imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.

16Kandi Māka nyina w'Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.

17Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakora umutima wa Asa wari utunganye iminsi ye yose.

18Acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Imana, n'ibyo yejeje ubwe by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu.

19Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n'itanu akiri ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help