Yobu 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Umwuka wanjye uraheze,

iminsi yanjye irashize,

Igituro kirantegereje.

2Ni ukuri nkikijwe n'abakobanyi,

Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

3Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe,

Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

4Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge,

Ni cyo gituma utazabashyira ejuru.

5Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago,

Amaso y'abana be aziheba.

6Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu,

Kandi bancira mu maso.

7Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,

N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu.

8Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa.

Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana.

9Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye,

N'ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

10Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze,

Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe.

11“Iminsi yanjye irashize,

Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa.

12Ijoro barihinduye amanywa,

N'umucyo usatiriye umwijima.

13Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye,

Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima.

14Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’,

Nkabwira n'inyo nti

‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

15Noneho ibyiringiro byanjye biri he,

Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona?

16Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu,

Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help