Zaburi 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?

Uzageza he kunyima amaso?

3Nzageza he kwigira inama,

Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye?

Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?

4Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize,

Hwejesha amaso yanjye,

Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu.

5Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”,

Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

6Ariko niringiye imbabazi zawe,

Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe.

Ndaririmbira Uwiteka,

Kuko yangiriye neza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help