Ezira 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abanzi bashaka kubabuza

1Bukeye abanzi b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,

22 Abami 17.24-41 baherako begera Zerubabeli n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk'uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”

3Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n'abandi batware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk'uko Kuro umwami w'u Buperesi yadutegetse.”

4Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.

5Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami w'u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w'u Buperesi.

6 Esit 1.1 Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage b'i Buyuda n'ab'i Yerusalemu.

7Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruzi umwami w'u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti z'Abasiriya no mu rurimi rwabo.

8Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko, barega ab'i Yerusalemu bati

9“Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi b'Abadinayi n'Abafarisataki n'Abatarupeli, n'Abafarisiti n'Abareki n'Abanyababuloni, n'Abashushanki n'Abadehayi n'Abanyelamu,

10n'ayandi mahanga yose umutware mukuru w'icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu mudugudu w'i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y'uruzi, n'ibindi nk'ibyo.”

Abanzi bandikira umwami babarega

11Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati

“Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y'uruzi n'ibindi.

12Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w'igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.

13None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.

14None rero kuko dutunzwe n'ibwami, ntitube twabona umwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha,

15kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami n'ibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa.

16Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya y'uruzi.”

Umwami ategeka ko baba baretse kubaka

17Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w'intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y'uruzi urwandiko, arabasubiza ati

“Amahoro n'ibindi.

18“Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.

19Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome n'ubugande byabonekaga muri wo.

20Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n'igihugu cyose cyo hakurya y'uruzi, kandi ngo bahabwaga umusoro n'ihōro n'ikoro.

21Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera.

22Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugira ngo ikibi kidakura abami bagatubirwa.”

23Nuko bamaze gusomera urwandiko rw'Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.

24 Hag 1.1; Zek 1.1 Nuko umurimo w'inzu y'Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami w'u Buperesi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help