Mika 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyaha by'ibikomangoma n'iby'abahanuzi babo

1Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b'inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?

2Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,

3kandi mukarya inyama z'ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n'amagufwa, ndetse mukabicoca nk'ibyo bashyira mu nkono, nk'inyama zijya mu nkono ivuga.”

4Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n'inabi bakoze mu mirimo yabo yose.

5Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.

6Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n'amanywa azababera ubwire.

7Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana.

8Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.

9Nimwumve ibi batware b'inzu ya Yakobo n'abacamanza b'inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

10Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n'i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.

11Abatware baho bacira imanza impongano, n'abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n'abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.”

12 Yer 26.18 Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk'umurima ari mwe hazize, n'i Yerusalemu hazaba ibirundo by'amazu, n'umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk'aharengeye h'ishyamba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help