1 Samweli 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Samweli yihanagiriza abantu

1Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.

2None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe. Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.

3Ndi hano, nimunshinje imbere y'Uwiteka n'imbere y'uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

4Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n'icyo wanyaze umuntu wese.”

5Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.”

Baravuga bati “Ni we muhamya.”

6 Kuva 6.26 Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruza mu gihugu cya Egiputa.

7Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y'Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.

8Kuva 2.23 Yakobo yaje muri Egiputa, bukeye ba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruza muri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.

9Abac 3.12; 4.2; 13.1 Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya.

10Abac 10.10-15 Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y'ababisha bacu tugukorere.’

111 Sam 3.20; Abac 4.6; 7.1; 11.29 Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.

121 Sam 8.19 Bukeye mubonye Nahashi umwami w'Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwo umwami ni we uzadutegeka.’ Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.

13“Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubaha umwami wo kubategeka.

14Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n'umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!

15Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k'Uwiteka kuzabakoraho nk'uko kwakoze kuri ba sogokuruza.

16Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.

17Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”

18Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.

19Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”

20Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose.

21Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ari ubusa.

22Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw'izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhindurira ubwoko.

23Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.

24Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by'ukuri n'imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye.

25Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n'umwami wanyu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help