1Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.
2Yer 15.4 Akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n'amahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli,
3kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.
42 Ngoma 6.6 Ndetse akora ibyotero mu nzu y'Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”
5Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.
6Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza.
71 Abami 9.3-5; 2 Ngoma 7.12-18 Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbye mu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”
8Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”
9Nuko Manase ayobya Abayuda n'ab'i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli gukora nabi.
10Uwiteka aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.
Manase ajyanwa ho imbohe, Imana imusubiza ku ngoma ye11Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.
12Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y'Imana ya ba sekuruza
13arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.
14Hanyuma y'ibyo yubaka inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike.
15Kandi akuraho imana z'inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y'Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w'inzu y'Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y'umurwa.
16Maze asana icyotero cy'Uwiteka, agitambiraho ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro n'ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.
17Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.
18Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami ba Isirayeli.
19Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumura kwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.
20Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.
21Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.
22Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.
23Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y'Uwiteka nk'uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.
24Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.
25Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.