1Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, n'ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy'i Kanāni, none bari mu gihugu cy'i Gosheni.”
2Muri bene se atoranyamo batanu, abashyīra Farawo.
3Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu ni umuki?”
Basubiza Farawo bati “Abagaragu bawe turi abashumba, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.”
4Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw'imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy'i Kanāni. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cy'i Gosheni.”
5Farawo abwira Yosefu ati “So na bene so baje iwawe,
6igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cy'i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira b'inka zanjye.”
7Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyīra Farawo, Yakobo asabira Farawo umugisha.
8Farawo abaza Yakobo ati “Imyaka y'ubukuru bwawe ni ingahe?”
9Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y'uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y'ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n'imyaka y'ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y'uruzerero rwabo.”
10Yakobo asabira Farawo umugisha, maze amuva imbere.
11Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandi ubwiza, mu gihugu cy'i Rāmesesi, uko Farawo yategetse.
12Yosefu ahora agerera se na bene se n'ab'inzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana.
Yosefu agura ibyo Abanyegiputa bafite byose13Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa n'abo mu gihugu cy'i Kanāni barabishwa n'inzara.
14Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo.
15Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati “Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?”
16Yosefu arabasubiza ati “Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuze ifeza.”
17Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi n'imikumbi n'amashyo n'indogobe, abagaburira ibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose.
18Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n'ubutaka bwacu.
19Twapfirira iki mu maso yawe twe n'ubutaka bwacu? Tugurane n'ubutaka bwacu, twe n'ubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.”
20Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.
21Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa z'uruhande rumwe ageza ku z'urundi, abashyira mu midugudu.
22Ubutaka bw'abatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye batagura ubutaka bwabo.
23Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe n'ubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.
24Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy'icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe n'ibyokurya byanyu n'abo mu ngo zanyu n'abana banyu bato.”
25Baramusubiza bati “Udukijije urupfu, tukugirireho umugisha databuja, natwe tuzaba imbata za Farawo.”
26Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n'ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw'abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.
27Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy'i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.
Yakobo arahiza Yosefu yuko azamuhamba i Kanāni28Yakobo yongera kurama indi myaka cumi n'irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n'irindwi. Iyo ni yo myaka y'ubugingo bwe.
29Itang 49.29-32; 50.6 Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y'ikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,
30ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane unkure muri Egiputa, umpambe mu gituro cyabo.”
Aramusubiza ati “Nzabikora uko untegetse.”
31Aramurahiza ati “Ndahira.” Aramurahira. Isirayeli yikubita ku musego yubamye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.