1 Ngoma 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abisirayeli bimika Dawidi(2 Sam 5.1-10)

1Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.

2Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”

3Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.

4 Yos 15.63; Abac 1.21 Hanyuma Dawidi n'Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo.

5Ab'i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwo uzahamenera.” Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habaye ururembo rwa Dawidi.

6Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware n'umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba w'ingabo.

7Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyita ururembo rwa Dawidi.

8Yubaka umudugudu impande zarwo zose, uhereye i Milo n'impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by'umudugudu bisigaye.

9Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.

Intwari za Dawidi(2 Sam 23.8-39)

10Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n'Abisirayeli bose kumwimika nk'uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.

11Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w'Umuhakimoni, umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.

12Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b'intwari batatu.

13Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hari umurima warimo sayiri nyinshi.

14Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye.

15Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutare mu buvumo bwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy'Abarafa.

16Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.

17Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”

18Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.

19Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!” Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.

20Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.

21Muri abo batatu ni we wari ufite icyubahiro kurusha abandi babiri, ahinduka umutware wabo. Ariko ntiyahwanye n'abatatu ba mbere.

22Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

23Yishe n'umugabo w'Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.

24Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.

25Yari afite icyubahiro kuruta ba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugira umutware w'abarinzi be.

26Kandi abagabo b'abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumuna wa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,

27na Shamoti w'Umuharari na Helesi w'Umupeloni,

28na Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti,

29na Sibekayi w'Umuhusha na Ilayi w'Umwahohi,

30na Maharayi w'Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa,

31na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'Umunyapiratoni,

32na Hurayi wo ku tugezi tw'i Gāshi na Abiyeli w'Umunyaruba,

33na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini.

34Bene Hashemu w'Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w'Umuharari,

35na Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari na Elifali mwene Uri,

36na Heferi w'Umumekerati na Ahiya w'Umupeloni,

37na Hesero w'Umunyakarumeli na Nārayi mwene Ezubayi,

38na Yoweli murumuna wa Natani, na Mibuhari mwene Hagiri,

39na Seleki w'Umwamoni, na Naharayi w'i Bēroti utwara intwaro za Yowabu mwene Seruya,

40na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,

41na Uriya w'Umuheti na Zabadi mwene Ahilayi,

42na Adina mwene Shiza w'Umurubeni, umutware w'Abarubeni n'abantu mirongo itatu hamwe na we,

43na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w'Umumituni,

44na Uziya w'Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w'Umunyaroweri,

45na Yediyayeli mwene Shimuri na murumuna we Yoha w'Umutisi,

46na Eliyeli w'Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w'Umumowabu,

47na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w'Umumesoba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help