1 1 Ngoma 16.23-33 Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,
Mwa bari mu isi mwese mwe,
Muririmbire Uwiteka.
2Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye,
Mwerekane agakiza ke uko bukeye.
3Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,
Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
4Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane,
Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.
5Kuko ibigirwamana by'amahanga byose ari ubusa,
Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.
6Icyubahiro no gukomera biri imbere ye,
Imbaraga n'ubwiza biri ahera he.
7 Zab 29.1-2 Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka,
Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.
8Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,
Muze mu bikari bye muzanye ituro.
9Musenge Uwiteka mwambaye ibyera,
Mwa bari mu isi mwese mwe,
Muhindire umushyitsi imbere ye.
10Muvugire mu mahanga muti
“Uwiteka ari ku ngoma.”
Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega,
Azacira amahanga imanza zitabera.
11Ijuru rinezerwe, isi yishime,
Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye,
12Ikigarama cyishimane n'ibikirimo byose,
Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo.
13Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza,
Agiye kuza agacira abari mu isi imanza,
Azacira abari mu isi imanza zitabera,
Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.