Kuva 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Mose abibutsa uko bavuye muri Egiputa

1Uwiteka abwira Mose ati

2Kub 3.13; Luka 2.23 “Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo ni ibyanjye.”

3Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.

4Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.

5Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.

6Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabeho umunsi mukuru w'Uwiteka.

7Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagire umusemburo ukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.

8Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti ‘Ibi byatewe n'ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’

9Uwo muhango uzakubere nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugira ngo amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa.

10Ni cyo gituma ukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, uko umwaka utashye.

Amategeko yo kwereza Uwiteka imfura zose n'uburiza bwose

11“Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni, akakiguha nk'uko yakurahiye akarahira na ba sekuruza bawe,

12Kuva 34.19-20; Luka 2.23 uzarobanurire Uwiteka umwana w'uburiza wese n'uburiza bwose ufite mu matungo yawe, abahungu bazaba ab'Uwiteka.

13Kandi uburiza bw'indogobe bwose uzabucunguze umwana w'intama, kandi nudashaka kuyicungura uzayivune ijosi, kandi imfura z'abantu, iz'abahungu bawe uzazicungure.

14Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

15Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw'ibigabo, ariko imfura z'abahungu banjye zose njya nzicungura.’

16Uwo muhango uzabe nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.”

17Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”

18Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.

19 Itang 50.25; Yos 24.32 Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”

20Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.

21Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y'umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

22Ya nkingi y'igicu ntiyavaga imbere y'ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y'umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help