1Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w'iwabo ni aba.
2Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna.
Umubare w'abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:
3Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.
4Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.
5Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.
6Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.
7Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
8Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu.
9Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.
10Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.
11Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.
12Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.
13Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.
14Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.
15Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.
16Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n'umunani.
17Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.
18Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.
19Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.
20Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu.
21Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.
22Abagabo b'i Netofa ni mirongo itanu na batandatu.
23Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani.
24Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.
25Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.
26Abakomoka mu mugi wa Rama n'uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe.
27Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.
28Abakomoka mu mugi wa Beteli n'uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.
29Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.
30Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.
31Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
32Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.
33Abakomoka mu mugi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.
34Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.
35Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.
Abatambyi n'Abalewi basubiyeyo36Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.
37Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.
38Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.
39Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.
40Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.
41Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n'umunani.
42Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n'icyenda.
43Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,
44na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,
45na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,
46na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni,
47na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,
48na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,
49na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,
50na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu,
51na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,
52na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,
53na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,
54na bene Nesiya na bene Hatifa.
55N'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,
56na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,
57na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.
58Abanetinimu bose n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.
59Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n'imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.
60Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.
61Kandi n'abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w'Umunyagaleyadi akamwitirirwa,
62abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bagakurwa mu butambyi.
63Kub 27.21 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.
Abasubiyeyo bose n'ibintu byabo n'amaturo yabo64Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;
65udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n'abagore b'abaririmbyi magana abiri.
66Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu,
67n'ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.
68Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y'inzu y'Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.
69Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw'ibikoreshwa umurimo dariki z'izahabu inzovu esheshatu n'igihumbi, n'indatira z'ifeza ibihumbi bitanu, n'imyambaro ijana y'abatambyi.
70 1 Ngoma 9.2; Neh 11.3 Nuko abatambyi n'Abalewi n'abantu bamwe, n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n'Abisirayeli bose mu midugudu yabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.