1 Indirimbo y'Amazamuka.
Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,
Aransubiza.
2Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya,
N'ururimi ruriganya.
3Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki?
Azakongēra birutaho ki?
4Ni imyambi ityaye y'intwari,
Ni amakara y'umurotemu.
5Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki,
Nkaba mu mahema ya Kedari.
6Umutima wanjye wahereye kera,
Uturanye n'uwanga amahoro.
7Jyeweho nshaka amahoro,
Ariko iyo mvuze bashaka intambara.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.