Kubara 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Kubarwa kw'Abalewi n'andi mategeko yabo

1Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi.

2

10Uzashyirireho Aroni n'abana be kwitondera imirimo y'ubutambyi bwabo, utari uwo muri bo wigirira hafi kubyishyiramo yicwe.”

11Uwiteka abwira Mose ati

12“Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy'abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye.

13Kuva 13.2 Kuko abana b'imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b'imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli n'uburiza bw'amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”

14Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati

15“Bara Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri, ubare abahungu n'abagabo bose, uhereye ku bana bamaze ukwezi bavutse.”

16Mose yumvira ijambo ry'Uwiteka, ababara uko yategetswe.

17Aba ni bo bana ba Lewi uko bitwa: Gerushoni na Kohati na Merari.

18Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni nk'uko imiryango yabo iri: Libuni na Shimeyi.

19Aba ni bo bene Kohati nk'uko imiryango yabo iri: Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.

20Aba ni bo bene Merari nk'uko imiryango yabo iri: Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari.

21Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abalibuni n'uw'Abashimeyi. Iyo ni yo miryango y'Abagerushoni.

22Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.

23Imiryango y'Abagerushoni ijye ibamba amahema yayo aho ubuturo bwera buteye ibitugu, mu ruhande rw'iburengerazuba.

24Umutware w'inzu ya ba sekuru y'Abagerushoni abe Eliyasafu mwene Layeli.

25Iby'ihema ry'ibonaniro Abagerushoni barindishwa, bibe ubuturo n'ihema n'ikirisakara, n'umwenda ukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro,

26n'imyenda ikinzwe y'urugo, n'umwenda ukinga irembo ry'urwo rugo rugota ubuturo n'igicaniro, n'imigozi yose ikoreshwa imirimo y'ubuturo.

27Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abamuramu n'uw'Abisuhari, n'uw'Abaheburoni n'uw'Abuziyeli. Iyo ni yo miryango y'Abakohati.

28Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi munani na magana atandatu, barindishijwe iby'Ahera.

29Imiryango y'Abakohati ijye ibamba amahema yayo mu ruhande rw'ubuturo rw'ikusi.

30Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abakohati abe Elisafani mwene Uziyeli.

31Ibyo barindishwa bibe isanduku yera n'ameza, n'igitereko cy'amatabaza n'ibicaniro, n'ibintu by'Ahera bakoresha, n'umwenda ukingiriza Ahera, n'ibifatanye na wo byose.

32Eleyazari mwene Aroni abe umutware utwara abatware b'Abalewi, ajye akoresha abarindishijwe iby'Ahera.

33Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamahali n'uw'Abamushi. Iyo ni yo miryango y'Abamerari.

34Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.

35Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abamerari ni Suriyeli mwene Abihayili. Bajye babamba amahema yabo mu ruhande rw'ikasikazi rw'ubuturo bwera.

36Umurimo Abamerari bategekwa ube uwo kurinda imbaho z'imiganda y'ubuturo, n'imbumbe zabwo n'inkingi zabwo, n'imyobo zishingwamo, n'ibintu byabwo byose, n'ibifatanye na byo byose,

37n'inkingi z'urugo rubugose n'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo.

38Mose na Aroni n'abana be, abe ari bo babamba amahema yabo imbere y'ubuturo mu ruhande rw'iburasirazuba, imbere y'ihema ry'ibonaniro ahagana aho izuba rirasira, barinde Ahera mu cyimbo cy'Abisirayeli baharindishijwe. Utari uwo muri bo wigira hafi yicwe.

39Ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni babaze babitegetswe n'Uwiteka nk'uko imiryango yabo iri, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.

40Uwiteka abwira Mose ati “Bara abahungu b'imfura bose b'Abisirayeli, uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike umubare w'amazina yabo.

41Jyewe Uwiteka untoranirize Abalewi, babe ingurane z'imfura zose z'Abisirayeli, kandi umpe n'amatungo y'Abalewi, abe ingurane z'uburiza bw'amatungo y'Abisirayeli bwose.”

42Mose abara imfura zose z'Abisirayeli uko Uwiteka yamutegetse.

43Abahungu b'imfura bose babazwe bahereye ku bamaze ukwezi bavutse, umubare w'amazina yabo uba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu.

44Uwiteka abwira Mose ati

45“Tora Abalewi babe ingurane z'imfura z'Abisirayeli, utore n'amatungo y'Abalewi abe ingurane z'amatungo yabo. Abalewi babe ingurane z'amatungo yabo, Abalewi babe abanjye. Ndi Uwiteka.

46Kandi kugira ngo imfura z'Abisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n'eshatu, zisāze umubare w'Abalewi zicungurwe,

47ubake shekeli eshanu z'imfura imwe, uzende zigezwe kuri shekeli y'Ahera. Ni yo gera makumyabiri.

48Uhe Aroni n'abana be ifeza z'incungu z'izo mpfura zisāzeho.”

49Mose yaka ifeza z'incungu imfura zisāze ku zacunguwe n'Abalewi.

50Ifeza yatse izo mpfura z'Abisirayeli ziba shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo irindwi n'eshanu zigezwe ku y'Ahera.

51Izo feza z'incungu Mose aziha Aroni n'abana be uko ijambo ry'Uwiteka ryategetse, uko Uwiteka yategetse Mose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help