1Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ”
2Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”
Aramusubiza ati “Ni inkoni.”
3Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.
4Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.
5Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”
6Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi.
7Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n'undi mubiri wose.
8Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.
9Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.”
10Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
11Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
12Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”
13Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.”
14Mose yikongereza uburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we.
15Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora.
16Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk'Imana.
17Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.”
Mose ajya muri Egiputa, akeba umwana we18Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.”
19Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”
20Mose ajyana umugore we n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana.
21Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda.
22Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw'Abisirayeli ni umwana wanjye w'impfura,
23Kuva 12.29 kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w'impfura.’ ”
24Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.
25Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w'icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.”
26Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.”
27Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w'Imana, aramusoma.
28Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora.
29Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.
30Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu.
31Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.