Yosuwa 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Barwanya abandi bami batanu, bo baterwa n'urubura

1Ubwo Adonisedeki umwami w'i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n'umwami waho nk'uko yagize i Yeriko n'umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n'Abisirayeli bakabana na bo,

2aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk'uko indembo z'abami zimera ndetse harutaga kuri Ayi, n'abagabo baho bose bari intwari.

3Ni cyo cyatumye Adonisedeki umwami w'i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w'i Heburoni no kuri Piramu umwami w'i Yaramuti, no kuri Yafiya umwami w'i Lakishi no kuri Debira umwami wo kuri Eguloni ati

4“Nimuzamuke munsange, muntabare tuneshe Abagibeyoni kuko basezeranye amahoro na Yosuwa n'Abisirayeli.”

5Nuko abo bami batanu b'Abamori: umwami w'i Yerusalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yaramuti, n'uw'i Lakishi n'uwo kuri Eguloni bateranira hamwe, barazamuka bo n'ingabo zabo zose bagandikira i Gibeyoni, barahagerereza.

6Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z'i Gilugali bati “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n'ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b'Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”

7Nuko Yosuwa ahagurukana n'ingabo zose n'ab'intwari bakomeye bose, bava i Gilugali.

8Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.”

9Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.

10Uwiteka abatataniriza imbere y'Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betihoroni, barabanesha babageza kuri Azeka n'i Makeda.

11Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y'urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n'urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.

Izuba rihagarara umunsi wose, ntiryarenga

12Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y'Abisirayeli ati

“Zuba, hagarara kuri Gibeyoni,

Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”

13 2 Sam 1.18 Izuba riherako rirahagarara n'ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk'umunsi wose.

14Kandi nta munsi wahwanye n'uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.

15Yosuwa aherako atabarukana n'Abisirayeli bose mu ngerero z'i Gilugali.

Bica abo bami

16Abo bami batanu barahunga, bihisha mu buvumo bw'i Makeda.

17Babwira Yosuwa bati “Twabonye abo bami batanu bihisha mu buvumo bw'i Makeda.”

18Nuko Yosuwa aravuga ati “Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w'ubuvumo, mushyireho n'abo kubarinda.”

19Ati “Ariko ntimuhatinde, mukurikire ababisha banyu mubakubite muhere ku b'inyuma, ntimubakundire kwinjira mu midugudu yabo kuko Uwiteka Imana yanyu ibabagabije.”

20Yosuwa n'Abisirayeli bamaze kubatikiza kugeza aho bashiriye, abasigaye muri bo binjira mu midugudu igoswe n'inkike z'amabuye.

21Abantu bose baherako bagaruka amahoro kuri Yosuwa mu ngando z'i Makeda.

Nta muntu n'umwe watinyutse gutuka uwo mu Bisirayeli.

22Nuko Yosuwa aherako aravuga ati “Nimusibure umuryango w'ubuvumo, mukuremo abo bami batanu mubanzanire.”

23Bakora uko bategetswe basohora abo bami batanu, barabamuzanira babakuye muri bwa buvumo: umwami w'i Yerusalemu n'umwami w'i Heburoni n'umwami w'i Yaramuti, n'umwami w'i Lakishi n'umwami wo kuri Eguloni.

24Bamaze gukuramo abo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b'Abisirayeli bose, abwira abatware b'ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y'aba bami.” Barabegera babakandagira ku majosi.

25Yosuwa arababwira ati “Ntimutinye kandi ntimukuke umutima, mube intwari kuko Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana.”

26Maze Yosuwa akubita abo bami arabica, abamanika ku biti bitanu. Nuko baguma ku biti kugeza nimugoroba.

27Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura ku biti, babajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, ku muryango wabwo bahasibisha amabuye manini birinda bigeza na bugingo n'ubu.

Bahindūra imidugudu yabo

28Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n'umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w'i Makeda nk'uko yagize umwami w'i Yeriko.

29Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Makeda, batera i Libuna baraharwanya.

30Uwiteka agabiza Abisirayeli uwo mudugudu na wo n'umwami wawo babicisha inkota, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami waho nk'uko yagize umwami w'i Yeriko.

31Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Libuna batera i Lakishi, bagandikayo baraharwanya.

32Uwiteka agabiza Abisirayeli Lakishi bahatsinda ku munsi wa kabiri, bicisha inkota abari bawurimo bose nk'uko yagenje iby'i Libuna byose.

33Maze Horamu umwami w'i Gezeri ahagurutswa no gutabara i Lakishi, Yosuwa amwicana n'abantu be bose ntiyasigaza n'umwe.

34Bukeye Yosuwa n'Abisirayeli bose bava i Lakishi batera kuri Eguloni, barahagerereza baraharwanya.

35Uwo munsi barahatsinda bicisha inkota abari bahari bose, arabarimbura rwose nk'uko yagenje iby'i Lakishi byose.

36Bukeye Yosuwa azamukana n'Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburoni baraharwanya.

37Barahatsinda bicisha inkota umwami waho n'imidugudu yaho yose n'abari bayirimo bose, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagenje ibyo kuri Eguloni byose, aharimburana n'abari bahari bose pe.

38Maze Yosuwa agarukana n'Abisirayeli bose, batera i Debira baraharwanya

39barahatsinda, maze umwami waho n'imidugudu yaho babicisha inkota barimbura abari bayirimo bose pe, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagize i Debira n'umwami waho, nk'uko yagize i Heburoni kandi nk'uko yagize i Libuna n'umwami waho.

40Uko ni ko Yosuwa yateye igihugu cyose cy'imisozi miremire n'icy'ikusi, n'icy'ikibaya n'icy'imirenge y'imisozi n'abami babyo ntiyasigaza n'umwe. Arimbura abahumeka bose pe, nk'uko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yategetse.

41Yosuwa arabica uhereye i Kadeshi y'i Baruneya ukageza n'i Gaza, n'igihugu cyose cy'i Gosheni kugeza n'i Gibeyoni.

42Nuko abo bami bose n'ibihugu byabo Yosuwa abaneshereza icyarimwe, kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yabarwaniye.

43Nuko Yosuwa atabarukana n'Abisirayeli bose, basubira mu ngerero z'i Gilugali.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help