1 Ngoma 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Satani yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Imana imuhanisha mugiga(2 Sam 24.1-25)

1Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.

2Dawidi abwira Yowabu n'abatware b'abantu ati “Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.”

3Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza?”

4Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubira i Yerusalemu.

5Yowabu azanira Dawidi umubare w'abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n'agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune n'inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.

6Ariko ntiyabariyemo Abalewi n'Ababenyamini, kuko ijambo ry'umwami ryari ryamuzinuye.

7Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.

8Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfu bwinshi.”

9Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati

10“Genda ubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’ ”

11Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyo ushaka

12ari uguterwa n'inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n'ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y'Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w'Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.”

13Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y'Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y'abantu.”

14Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.

15Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati “Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika w'Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi.

16Dawidi yubura amaso abona marayika w'Uwiteka ahagaze hagati y'isi n'ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n'abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.

17Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby'ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n'inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”

18Nuko marayika w'Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi.

19Nuko Dawidi azamurwa n'ijambo rya Gadi avuze mu izina ry'Uwiteka.

20Orunani arahindukira abona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunani yahuraga ingano.

21Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunani arebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubika amaso imbere ya Dawidi.

22Dawidi aherako abwira Orunani ati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugira ngo mugiga ikurwe mu bantu.”

23Orunani abwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami, ukore uko ushaka. Dore nguhaye inka ho ibitambo byoswa, nguhaye n'ibihurisho ho inkwi, n'ingano ngo zibe ituro ry'ifu. Byose ndabitanze.”

24Umwami Dawidi abwira Orunani ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”

25Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.

26Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy'igitambo cyoswa.

27Uwiteka ategeka marayika, asubiza inkota ye mu rwubati rwayo.

28Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo,

29Kuko ihema ry'Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n'icyotero cy'ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.

30Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help