1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.
Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,
Abe ari ko Abisirayeli bavuga none.
2Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,
Ubwo abantu baduhagurukiraga,
3Baba baratumize bunguri tukiri bazima,
Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe.
4Amazi aba yaraturengeye rwose,
Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu,
5Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu.
6Uwiteka ahimbazwe,
Utadutanze kuba nk'umuhīgo w'amenyo yabo.
7Ubugingo bwacu bukize nk'uko inyoni iva mu kigoyi cy'abagoyi,
Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira.
8Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry'Uwiteka,
Waremye ijuru n'isi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.