1“Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.
2Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.
3Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby'ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.
4“Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.
5Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.
6Bazajyana imikumbi yabo n'amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.
7Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n'ibyabo.
8“Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.
9Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.
10“Ibikomangoma by'i Buyuda bihwanye n'abimura urubibi rw'imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk'amazi.
11Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n'urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y'abantu.
12Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk'inyenzi, n'inzu ya Yuda nk'ikiboze.
13“Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'uruguma rwanyu.
14Kuko nzamerera Efurayimu nk'intare, n'inzu ya Yuda nk'umugunzu w'intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka.
15“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.