1Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,
Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
2Kwigisha kwanjye kuragwa nk'imvura,
Amagambo yanjye aratonda nk'ikime.
Nk'uko imvura y'urujojo rugwa ku byatsi bitoto,
Nk'uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.
3Kuko ngiye kogeza izina ry'Uwiteka,
Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.
4Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose,
Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.
Ni Imana y'inyamurava itarimo gukiranirwa,
Ica imanza zitabera, iratunganye.
5Bariyononnye ntibakiri abana bayo,
Ahubwo ni ikizinga kuri bo,
Ni ab'igihe kinaniranye kigoramye.
6Mwa bwoko bw'abapfapfa mwe,
Mwa bwoko bw'abanyabwenge buke mwe,
Uko ni ko mwitura Uwiteka?
Si we so wagucunguye?
Yarakuremye aragukomeza.
7Ibuka ibihe bya kera,
Tekereza imyaka y'ibihe byinshi bya ba sekuruza banyu.
Baza so arabikumenyesha,
Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.
8 ,
Wanyoye vino yenzwe mu maraso y'inzabibu.
15Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri,
Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye.
Maze areka Imana yamuremye,
Asuzugura Igitare cy'agakiza ke.
16Bamuteye gufuhira imana z'inyamahanga,
Bamurakarishije ibizira.
17 1 Kor 10.20 Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,
Batambiye imana batigeze kumenya,
Imana nshya z'inzaduka,
Izo ba sekuruza banyu batatinyaga.
18Igitare wavutseho ntukicyibuka,
Wibagiwe Imana yakubyaye.
19Uwiteka yarabibonye bimwangisha urunuka,
Abahungu be n'abakobwa be bamurakaje.
20Aravuga ati “Nzabima amaso,
Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,
Kuko ari ab'igihe kigoramye cyane,
Ari abana batarimo umurava.
21 1 Kor 10.22; Rom 10.19 Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri,
Bandakarishije ibigirwamana byabo by'ubusa,
Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry'ukuri,
Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge.
22Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro,
Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi,
Ugakongorana isi n'umwero wayo,
Ugakongeza imerero ry'imisozi.
23“Nzabarundaho ibyago,
Nzabamariraho imyambi yanjye.
24Bazananurwa n'inzara,
Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze.
Nzabagabiza amenyo y'inyamaswa,
N'ubusagwe bw'ibikururuka mu mukungugu.
25Hanze bazagirirwayo incike n'inkota,
No mu mazu bazazigirirwamo n'ibiteye ubwoba,
Bizica umusore n'umwari,
Umwana wonka n'umusaza umeze imvi.
26Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure,
Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’
27Iyo ntatinya ibitutsi by'ababisha,
Kandi ko abanzi babo bajijwa,
Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi,
Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’ ”
28Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,
Butarimo ubwenge na buke.
29Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,
Baba bitaye ku iherezo ryabo.
30Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo,
Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,
Iyo Igitare cyabo kitabagura,
Iyo Uwiteka atabagabiza?
31Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n'Icyacu,
Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw'ibyo.
32Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw'i Sodomu no mu mirima y'i Gomora,
Inzabibu zabo ni amabamba,
Amaseri yazo arasharira.
33Vino yabo ni ubusagwe bw'ibiyoka,
Ni ubusagwe bukaze bw'impiri.
34“Ibyo ntibibitswe aho ndi?
Ntibishyizwe mu bubiko bw'ubutunzi bwanjye,
Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
35 Rom 12.19; Heb 10.30 Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.
Kuko umunsi w'ibyago byabo uri bugufi,
Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
36 Zab 135.14 Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe,
Azababarira abagaragu be,
Nabona yuko amaboko yabo ashize,
Kandi ko hatagira usigaye w'imbata cyangwa uw'umudendezo.
37Azabaza ati “Imana zabo ziri he,
Igitare bahungiragaho?
38Imana ziri he zaryaga urugimbu rw'ibitambo byabo,
Zikanywa vino y'amaturo yabo y'ibyokunywa?
Nizihaguruke zitabare mwebwe,
Zibakingire zibarinde.
39“Nuko mumenye yuko jyewe, jye ubwanjye ari jye Mana,
Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye.
Ni jye wica, ni jye utanga ubugingo,
Nakomerekeje ni jye ukiza,
Nta wubasha gukiza uwo mfashe mu kuboko kwanjye.
40Kuko manika ukuboko kwanjye nkagutunga mu ijuru,
Nkarahira nti ‘Nk'uko ari ukuri yuko mporaho iteka ryose,
41Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana,
Ukuboko kwanjye kugafata amateka.
Nzahōra ababisha banjye,
Nzitura abanyanga.
42Inkota yanjye izarya inyama,
Nzasindisha imyambi yanjye amaraso,
Amaraso y'abishwe n'ay'abafashwe mpiri,
N'ay'imitwe y'abatware b'ababisha.’ ”
43 Rom 15.10; Ibyah 19.2 Banyamahanga mwishimane n'ubwoko bwayo,
Kuko izahōrera amaraso y'abagaragu bayo,
Igahōra ababisha bayo,
Kandi izahongerera igihugu cyayo n'ubwoko bwayo.
44Mose araza avugira amagambo yose y'iyo ndirimbo mu matwi y'abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni.
45Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose
46arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y'ayo mategeko, bayumvire,
47kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
48 Kub 27.12-14; Guteg 3.23-27 Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati
49“Zamuka uyu musozi wa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy'i Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witēgere igihugu cy'i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo,
50upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yapfiriye ku musozi Hori, agasanga ubwoko bwe,
51kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli.
52Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.