1 Timoteyo 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo gusabira abantu bose

1Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,

2ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.

3Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukiza wacu,

4ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.

5Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo

6witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,

7 nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help