1Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w'i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y'ibwami kwa Ahabu umwami w'i Samariya.
2Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”
3Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n'Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”
4Maze Ahabu ataha afite agahinda n'uburakari, ku bw'ijambo Naboti w'i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.
5Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?”
6Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w'i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”
7Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli.”
8Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n'impura bo mu murwa we n'abaturanyi ba Naboti.
9Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.
10Imbere ye muhashyire abagabo babiri b'ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n'umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”
11Nuko abatware bo mu murwa n'ab'impfra b'abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk'uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
12Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.
13Maze abagabo babiri b'ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b'ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y'abantu bati “Naboti yatutse Imana n'umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.
14Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.
15Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w'i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”
16Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli kuruzungura.
Eliya atumwa kuvuma Ahabu17Ubwo ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riti
18“Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w'Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
191 Abami 22.38 umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n'ayawe.’ ”
20Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?”
Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka.
21‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli.
22Nzahindura inzu yawe nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’
232 Abami 9.36 Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z'i Yezerēli.’
24Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”
25Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n'Uwiteka, yohejwe n'umugore we Yezebeli.
26Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk'uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
27Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.
28Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riramubwira riti
29“Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y'umuhungu we.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.