1Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti
2‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w'ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”
3 Hos 10.12 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b'u Buyuda n'ab'i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
4Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyuda n'abaturage b'i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk'umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububi bw'ingeso zanyu.
5“Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n'i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n'inkike.’
6Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.”
7Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w'amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n'imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo.
8Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw'Uwiteka butatuvuyeho.
9Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w'umwami uziheba, n'imitima y'ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n'abahanuzi bazashoberwa.”
10Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n'ab'i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”
11Icyo gihe ubu bwoko n'ab'i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b'ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,
12ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”
13Dore azaza ameze nk'ibicu, n'amagare ye y'intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa!
14Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?
15Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z'ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.
16“Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y'u Buyuda.
17Barahakubye bameze nk'abarinzi b'umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
18“Inzira yawe n'imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.”
Imana iririra Abayuda banze kwihana19Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy'umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry'impanda n'induru z'intambara mutima wanjye.
20Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n'inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
21Nzahereza he ndeba ibendera ry'intambara, kandi nkumva ijwi ry'impanda?
22Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.
23Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n'ijuru na ryo nta mucyo rifite.
24Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n'iyindi yose na yo inyeganyega.
25Nitegereje mbona nta muntu uhari, n'ibisiga byose byo mu kirere byahunze.
26Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n'imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y'Uwiteka ku bw'uburakari bwe bukaze.
27Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
28Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”
29Umudugudu wose uhungishwa n'urusaku rw'abagendera ku mafarashi n'abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.
30Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by'izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.
31Kuko numvise ijwi nk'iry'umugore uri ku nda no gushinyiriza nk'ubyara uburiza, ijwi ry'umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y'abanyica!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.