1Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.
2Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.
3Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.
4Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.
5Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
6Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
7Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi.
8Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.
9Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka
10kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”
11Amarayo umwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.
Abayuda barega Pawulo kuri Galiyo12Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati
13“Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”
14Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,
15ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.”
16Abirukana imbere y'intebe y'imanza.
17Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.
Pawulo asubira muri Antiyokiya18 Kub 6.18 Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.
19Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.
20Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.
21Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.
Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo22Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.
23Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.
Apolo yigisha muri Efeso n'i Korinto24Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.
25Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.
26Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.
27Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw'Imana bumutera gufasha cyane abizeye,
28kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.