1 Kuva 6.16-19 Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari.
2Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi.
3Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.
4Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruza yari ari.
5Aba Gerushomu: umuhungu we ni Libuni, mwene Libuni ni Yahati, mwene Yahati ni Zima,
6mwene Zima ni Yowa, mwene Yowa ni Ido, mwene Ido ni Zera, mwene Zera ni Yeyaterayi.
7Bene Kohati: umuhungu we ni Aminadabu, mwene Aminadabu ni Kōra, mwene Kōra ni Asiri,
8mwene Asiri ni Elukana, mwene Elukana ni Ebiyasafu, mwene Ebiyasafu ni Asiri.
9Mwene Asiri ni Tahati, mwene Tahati ni Uriyeli, mwene Uriyeli ni Uziya, mwene Uziya ni Shawuli.
10Bene Elukana ni Amasayi na Ahimoti.
11Ibya Elukana: bene Elukana, umuhungu we ni Zofayi, mwene Zofayi ni Nahati.
12Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana.
13Bene Samweli: imfura ye ni Yoweli, uw'ubuheta ni Abiya.
14Bene Merari ni Mahali, mwene Mahali ni Libuni, mwene Libuni ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Uza.
15Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya.
16Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimo wo kuririmba mu nzu y'Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro,
17bagakoreshereza indirimbo imbere y'ubuturo bw'Ihema ry'ibonaniro, kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu, bagakora umurimo wabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri.
18Kandi aba ni bo bakoranaga n'abahungu babo:
muri bene Kohati ni Hemani umuririmbyi mwene Yoweli, mwene Samweli,
19mwene Elukana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,
20mwene Sufi, mwene Elukana, mwene Mahati, mwene Amasayi,
21mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya,
22mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra,
23mwene Isuhari, mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli.
24Na murumuna we Asafu, wahagararaga iburyo bwe, ari we Asafu mwene Berekiya, mwene Shimeya,
25mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,
26mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,
27mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,
28mwene Yahati, mwene Gerushomu, mwene Lewi.
29Kandi ibumoso bwabo hari bene wabo bene Merari: Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki,
30mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya,
31mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,
32mwene Mahali, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Lewi.
33Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw'inzu y'Imana.
34Ariko Aroni n'abahungu be batambiraga ku gicaniro cy'ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y'Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk'ibyo Mose umugaragu w'Imana yategetse byose.
35Aba ni bo bene Aroni: umuhungu we ni Eleyazari, mwene Eleyazari ni Finehasi, mwene Finehasi ni Abishuwa,
36mwene Abishuwa ni Buki, mwene Buki ni Uzi, mwene Uzi ni Zerahiya,
37mwene Zerahiya ni Merayoti, mwene Merayoti ni Amariya, mwene Amariya ni Ahitubu,
38mwene Ahitubu ni Sadoki, mwene Sadoki ni Ahimāzi.
Imidugudu yahawe abakomoka kuri Lewi39Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamo uko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y'Abakohati (kuko umugabane wa mbere wari uwabo),
40babaha i Heburoni mu gihugu cy'i Buyuda n'ibikingi byaho by'impande zose,
41ariko imirima yo ku mudugudu n'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune.
42Kandi bene Aroni babaha imidugudu y'ubuhungiro, i Heburoni n'i Libuna n'ibikingi byaho, n'i Yatiri na Eshitemowa n'ibikingi byaho,
43n'i Hileni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho,
44na Ashani n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho,
45n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, i Geba n'ibikingi byaho, na Alemeti n'ibikingi byaho, na Anatoti n'ibikingi byaho. Imidugudu yabo yose uko yagabanijwe mu miryango yabo, yari cumi n'itatu.
46Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwa umugabane mu mazu y'umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy'umuryango wa Manase. Yose ni imidugudu icumi.
47Bene Gerushomu nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bahabwa imidugudu cumi n'itatu itanzwe n'umuryango wa Isakari n'uwa Asheri, n'uwa Nafutali n'uwa Manase i Bashani.
48Bene Merari nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bagabanirizwa imigabane mu muryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'uwa Zebuluni, imidugudu cumi n'ibiri.
49Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudu n'ibikingi byayo.
50Nuko batanga imigabane y'imidugudu yo mu muryango w'Abayuda, n'iyo mu muryango w'Abasimeyoni, n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, ari yo iyo ivuzwe mu mazina.
51Kandi bamwe bo mu mazu ya bene Kohati, bari bafite imidugudu n'ingabano zayo yo mu muryango wa Efurayimu.
52Babaha n'imidugudu y'ubuhungiro: i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu n'ibikingi byaho, n'i Gezeri n'ibikingi byaho,
53n'i Yokimeyamu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho,
54na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho.
55Kandi n'iyo mu gice cy'umuryango wa Manase: Aneri n'ibikingi byaho, n'i Bileyamu n'ibikingi byaho, ngo ibe iy'abasigaye b'inzu ya bene Kohati.
56Bene Gerushomu bahabwa imidugudu yo mu midugudu y'inzu y'igice cy'umuryango wa Manase: i Golani muri Bashani n'ibikingi byaho, na Ashitaroti n'ibikingi byaho,
57n'iyo mu muryango wa Isakari: i Kedeshi n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho,
58n'i Ramoti n'ibikingi byaho, na Anemu n'ibikingi byaho,
59n'iyo mu muryango wa Asheri: i Mashali n'ibikingi byaho, na Abudoni n'ibikingi byaho,
60n'i Hukoki n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho,
61n'iyo mu muryango wa Nafutali: i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, n'i Hamoni n'ibikingi byaho, n'i Kiriyatayimu n'ibikingi byaho.
62Abandi Balewi bene Merari bahawe imidugudu yo mu muryango wa Zebuluni: i Rimoni n'ibikingi byaho, n'i Tabora n'ibikingi byaho,
63kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba hateganye n'i Yeriko, bahawe imidugudu yo mu muryango wa Rubeni: i Beseri ho mu butayu n'ibikingi byaho, n'i Yahazi n'ibikingi byaho,
64n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho,
65n'iyo mu muryango wa Gadi: i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho,
66n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.