1Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu.
2Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.
3 Neh 7.73 Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.
4Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini.
Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,
5na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w'i Shilo.
6Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b'intwari magana ane na mirongo itandatu n'umunani.
7Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,
8akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n'umunani.
9Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b'umurwa.
10Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,
11na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana,
12na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,
13na bene wabo b'abatware b'amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,
14na bene wabo abagabo bakomeye b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.
15Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,
16na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b'Abalewi, abakoreshaga imirimo y'inzu y'Imana yo hanze.
17Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.
18Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.
19Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.
Abatuye mu yindi midugudu20Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturaga mu midugudu y'u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.
21Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.
22Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana
23kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry'iminsi yose.
24Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy'umwami cyarangizaga iby'abantu bose.
25Kandi mu birorero n'ibikingi byabyo, bamwe b'Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n'i Diboni no mu midugudu yaho, n'i Yekabusēli no mu midugudu yaho,
26n'i Yeshuwa n'i Molada n'i Betipeleti,
27n'i Hasarishuwali n'i Bērisheba no mu midugudu yaho,
28n'i Sikulagi n'i Mekona no mu midugudu yaho,
29na Enirimoni n'i Sora n'i Yaramuti,
30n'i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n'i Lakishi n'amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu.
31Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n'i Beteli no mu midugudu yaho,
32na Anatoti n'i Nobu na Ananiya,
33n'i Hasori n'i Rama n'i Gitayimu,
34n'i Hadidi n'i Seboyimu n'i Nebalati,
35n'i Lodi na Ono haba umubande w'abakozi b'abahanga.
36Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n'Ababenyamini.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.