1Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe,
Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro,
Ku bw'imbabazi zawe n'umurava wawe.
2Kuki abanyamahanga babaza bati
“Imana yabo iri he?”
3Ariko Imana yacu iri mu ijuru,
Yakoze ibyo yashatse byose.
4 Zab 135.15-18; Ibyah 9.20 Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n'izahabu,
Umurimo w'intoki z'abantu.
5Bifite akanwa ntibivuga,
Bifite amaso ntibirora,
6Bifite amatwi ntibyumva,
Bifite amazuru ntibinukirwa,
7Bifite intoki ntibikorakora,
Bifite ibirenge ntibigenda,
Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.
8Ababirema bazahwana na byo,
N'ubyiringira wese.
9Wa bwoko bw'Abisirayeli we, wiringire Uwiteka,
Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.
10Wa nzu y'aba Aroni we, mwiringire Uwiteka,
Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.
11Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka,
Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.
12Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha,
Azaha umugisha inzu y'Abisirayeli,
Azaha umugisha inzu y'aba Aroni.
13 Ibyah 11.18; 19.5 Azaha umugisha abubaha Uwiteka,
Aboroheje n'abakomeye.
14Uwiteka abagwize,
Abagwizanye n'abana banyu.
15Muhawe umugisha n'Uwiteka,
Waremye ijuru n'isi.
16Ijuru ni iry'Uwiteka,
Ariko isi yayihaye abantu.
17Abapfuye ntibashima Uwiteka,
Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.
18Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka.
Uhereye none ukageza iteka ryose.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.