Zaburi 131 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.

Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,

Kandi amaso yanjye ntagamika,

Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye,

Cyangwa ibitangaza byananira.

2Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje,

Nk'uko umwana w'incuke yigwandika kuri nyina,

Umutima wanjye wigwandika muri jye nk'umwana w'incuke.

3Wa bwoko bw'Abisirayeli we,

Ujye wiringira Uwiteka,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help