1Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?
Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago?
2Ubwibone bw'umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata,
Icyampa bagafatwa n'uburiganya batekereje.
3Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza,
Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.
4Umunyabyaha nk'uko ubwibone bwo mu maso he buri,
Aravuga ati “Ntazahōra.”
Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo
“Nta Mana iriho.”
5Inzira ze zikomera iteka,
Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,
Abanzi be bose abacurira ingoni.
6Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,
Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”
7 Rom 3.14 Akanwa ke kuzuye imivumo n'uburinganya n'agahato,
Munsi y'ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.
8Yicara mu bico byo mu midugudu,
Mu rwihisho yica abatariho urubanza,
Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.
9Yubikirira mu gico nk'uko intare yubikirira mu isenga ryayo,
Yubikirira gufata umunyamubabaro,
Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.
10Yitugatuga yunamye,
Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.
11Aribwira ati “Imana yibagiwe,
Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”
12Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe,
Ntiwibagirwe umunyamubabaro.
13Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana,
Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”?
14Warabibonye kuko urebera igomwa n'urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,
Umunyamubabaro akwiringira wenyine,
Ni wowe ujya utabara impfubyi.
15Vunagura ukuboko k'umunyabyaha,
Ushimikire ububi bw'umubi kugeza aho utazabumusanganira.
16Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,
Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.
17Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,
Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,
18Kugira ngo ucire impfubyi n'abahatwa imanza zibakwiriye,
Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.