Amosi 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana isezeranya Abisirayeli umugisha ku iherezo

1Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw'umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bo uzarokoka.

2Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.

3Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumeli nahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.

4Kandi naho bashorerwa n'ababisha babo ari imbohe nategeka inkota ikabatsembaho, kandi nzabahozaho amaso ngo mbagirire nabi, atari ukubagirira neza,

5kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemo bose bazaboroga. Kizuzura rwose nka rwa Ruzi, kandi kizika nk'uruzi rwo muri Egiputa.

6Ni yo yiyubakira amazu mu ijuru urufatiro rwaryo rushinzwe ku isi, ni yo ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasuka ku isi, izina ryayo ni Uwiteka.

7“Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukura muri Egiputa, n'Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n'Abasiriya nkabavana i Kiri?

8Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’ Ni ko Uwiteka avuga.

9“Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk'uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n'imwe igwa hasi.

10Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.’

11 Ibyak 15.16-18 “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk'uko ryahoze kera

12kugira ngo bazungure abo muri Edomu basigaye, n'abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwiteka ubikora avuga.

13“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n'umusaruzi, n'umwenzi w'imizabibu azakurikirana n'ubiba imbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n'udusozi twose tuzayenga.

14Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.

15Kandi nzabatera kumera mu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.” Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help