1 benshi bayishimire Imana ku bwacu.
Pawulo yiregura ibyerekeye iby'ingeso ze12Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw'Imana.
13Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n'ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka
14nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu.
Iby'imigambi Pawulo yari afite yo gusūra Abakorinto15Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri
16Ibyak 19.21 nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.
17Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw'abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
18Ahubwo nk'uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n'ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,
19Ibyak 18.5 kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.
20Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.
21Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze.
22Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
23Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira.
24Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.