1 Yuda 11 Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.
2Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b'iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.
3Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y'iteraniro ry'Uwiteka?”
4Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.
5Abwira Kōra n'abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n'uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.
6Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n'abo mufatanije mwese,
7ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y'Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.”
8Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi:
9mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y'Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry'Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw'Uwiteka, muhagarare imbere y'iteraniro mubakorere?
10Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n'ubutambyi?
11Icyo ni cyo gitumye wowe n'abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”
12Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba.
13Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy'amata n'ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu?
14Kandi ntutujyanye mu gihugu cy'amata n'ubuki, ntuduhaye gakondo y'imirima n'inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y'aba bantu? Ntituri bwitabe.”
15Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n'indogobe imwe, nta n'umwe muri bo nagiriye nabi.”
16Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n'iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y'Uwiteka, wowe na bo na Aroni.
17Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y'Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.”
18Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
19Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw'Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.
20Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
21“Nimwitandukanirize n'iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.”
22Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y'imyuka y'abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”
23Uwiteka abwira Mose ati
24“Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ”
25Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.
26Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y'aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”
27Barahaguruka bava impande zose z'ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.
Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y'amahema yabo n'abagore babo, n'abahungu babo n'abana babo bato.
28Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.
29Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.
30Ariko Uwiteka nakora ikintu cy'inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n'ababo n'ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.”
31Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri,
32nuko burasama, bubamirana n'ab'amazu yabo, n'abantu ba Kōra bose n'ibintu byabo byose.
33Nuko bo n'ababo n'ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.
34Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!”
35Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.