1 Samweli 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Nuko Dawidi arahaguruka aragenda, Yonatani asubira mu mudugudu.Dawidi arya ku mitsima yejejwe

2 Mat 12.3-4; Mar 2.25-26; Luka 6.3 Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimeleki umutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?”

3Dawidi asubiza Ahimeleki umutambyi ati “Umwami yantegetse umurimo arambwira ati ‘Ntihagire umuntu umenya iby'uwo murimo ngutumye cyangwa icyo ngutegetse.’ Kandi nasezeranije ingabo zanjye z'abasore aho tuza guhurira.

4Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.”

5Umutambyi asubiza Dawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe, n'uruburaburizo keretse abahungu birinze abagore.”

6Dawidi asubiza umutambyi ati “Ni ukuri tumaze iminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by'abahungu ari ibyera, nubwo ari urugendo nk'izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?”

7 Lewi 24.5-9 Nuko umutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y'Uwiteka, bagasubizaho ishyushye ubwo bayikuragaho.

8(Kandi uwo munsi hari umugabo umwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu, umutahiza mukuru w'abashumba ba Sawuli.)

9Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kuko umurimo w'umwami ari uw'ikubagahu.”

10 1 Sam 17.51 Umutambyi aramusubiza ati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyana uyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.”

Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.”

11Uwo munsi Dawidi arahaguruka ajya kwa Akishi umwami w'i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli.

121 Sam 18.7; 29.5 Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubaza bati “Uyu si we Dawidi umwami w'igihugu? Ntibamuteyeho n'imbyino bikiranya bati

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi yica inzovu’? ”

13 Zab 56.1 Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutima we, atinya cyane Akishi umwami w'i Gati.

14Zab 34.1 Dawidi aherako yihinduriza imbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z'irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa.

15Nuko Akishi abwira abagaragu be ati “Yemwe, ntimureba ko uyu mugabo yasaze! Mwamunzaniriye iki?

16Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help