1 Abakorinto 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa

1Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza.

2Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya.

3Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo).

4Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.

5Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk'uko hariho imana nyinshi n'abami benshi),

6ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.

7Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n'abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.

8Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.

9Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato,

10kuko umuntu nakubona wowe ujijutse wicaye urīra mu ngoro y'ikigirwamana, mbese ibyo ntibizatera umutima we udakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana,

11maze udakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye?

12Nuko ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo.

13Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help