1Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati
2“Impaka zanyu zizahereza he?
Nimutekereze maze tubone kuvuga.
3Ni kuki dutekerezwa nk'inyamaswa,
Mukatureba nk'abanduye?
4Weho witanyagura ubitewe n'uburakari bwawe,
Mbese isi yarekwa ku bwawe,
Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe?
5 Yobu 21.17 “Ni ukuri urumuri rw'umunyabyaha ruzazima,
Kandi ikibatsi cy'umuriro we ntikizaka.
6Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye,
N'itabaza rye rimuri hejuru rizazima.
7Intambwe ze z'imbaraga zizateba,
Imigambi ye bwite ni yo izamugusha.
8Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi,
Agakandagira mu mitego!
9Umutego w'umushibuka uzamufata agatsinsino,
Igisambi kizamufata kimutsinde.
10Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka,
N'ubushya buri mu nzira ye.
11“Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose,
Bimurye isataburenge.
12Imbaraga ze zimarwa n'inzara,
Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.
13Ingingo z'umubiri we zizamirwa bunguri,
Ni ukuri impfura y'urupfu izarya ingingo ze.
14Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga,
Kandi azashyirwa umwami w'ibiteye ubwoba.
15Abatari abe bazaba mu rugo rwe,
Amazuku azasukwa ku buturo bwe.
16Imizi ye izumira hasi,
N'ishami rye rizacirwa hejuru.
17Kwibukwa kwe kuzashira mu isi,
Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.
18Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima,
Ndetse azacibwa mu isi.
19Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe,
Cyangwa uzasigara aho yari atuye.
20Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we,
Nk'uko abamubanjirije bafashwe n'ubwoba.
21Ni ukuri aho ni bwo buturo bw'ukiranirwa,
Kandi aho ni ho hantu h'utazi Imana.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.