Luka 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Kuvuka kwa Yesu(Mat 1.18—2.12)

1Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.

2Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.

3Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w'iwabo.

4Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w'i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,

5ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.

6Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,

7abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.

Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse

8Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.

9Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.

10Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,

11kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.

12Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvure w'inka.”

13Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti

14“Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,

No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

15Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”

16Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka.

17Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko babibwiwe.

18Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye.

19Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.

20Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe.

Bakeba Yesu bamumurikira Imana

21

39 Mat 2.23 Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.

40Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we.

Yesu yisigarira i Yerusalemu

41 Kuva 12.1-27; Guteg 16.1-8 Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.

42Nuko amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'uko umugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri.

43Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.

44Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,

45bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka.

46Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.

47Abamwumvise bose batangazwa n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza.

48Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”

49Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”

50Ntibasobanukirwa n'iryo jambo ababwiye.

51Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.

521 Sam 2.26; Imig 3.4 Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help