1Haleluya.
Nimumushime, mwa bagaragu b'Uwiteka mwe,
2Bahagarara mu nzu y'Uwiteka,
Mu bikari by'inzu y'Imana yacu.
3Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza,
Muririmbire izina rye ishimwe,
Kuko ari iry'igikundiro.
4Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo,
Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.
5Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye,
Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose.
6Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi,
Mu nyanja n'imuhengeri hose.
7Acumbisha ibihu bikava ku mpera y'isi,
Aremera imvura imirabyo,
Asohora umuyaga mu bubiko bwe.
8Ni we wakubise abana b'imfura bo muri Egiputa arabīca,
Ab'abantu n'ab'amatungo.
9Yohereje ibimenyetso n'ibitangaza hagati yawe Egiputa,
Kuri Farawo no ku bagaragu be bose.
10Ni we wakubise amahanga menshi,
Yica abami bakomeye:
11Sihoni umwami w'Abamori,
Na Ogi umwami w'i Bashani,
N'abami b'ibihugu by'i Kanāni bose,
12Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu,
Umwandu w'Abisirayeli ubwoko bwe.
13Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose,
Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose.
14Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe,
Kandi azahindurira abagaragu be umutima.
15 Zab 115.4-8; Ibyah 9.20 Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n'izahabu,
Umurimo w'intoki z'abantu.
16Bifite akanwa ntibivuga,
Bifite amaso ntibirora,
17Bifite amatwi ntibyumva,
Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.
18Ababirema bazahwana na byo,
N'ubyiringira wese.
19Wa nzu y'Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka,
Wa nzu y'aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.
20Wa nzu y'aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka,
Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.
21Bahimbarize i Siyoni Uwiteka,
Utuye i Yerusalemu.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.