Imigani 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Yak 4.13-16 Ntukiratane iby'ejo,

Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.

2Aho kwishima washimwa n'undi,

Ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha.

3Ibuye riraremereye,

Umusenyi ni umutwaro,

Ariko uburakari bw'umupfapfa burusha byombi kuremera.

4Uburakari butera urugomo,

Kandi umujinya umeze nk'isūri,

Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?

5Guhanirwa ku mugaragaro,

Kuruta urukundo rudaseruka.

6Ibikomere by'umukunzi bizanwa n'ukuri,

Ariko umwanzi asomana akabya.

7Uwijuse akandagira mu buki,

Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera.

8Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo,

Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo.

9Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima,

Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye.

10Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so,

Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so,

Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.

11Mwana wanjye, gira ubwenge,

Kandi unezeze umutima wanjye,

Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.

12Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,

Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.

13Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate,

Uwishingiye umugore w'inzaduka umenye ko ari inshingano.

14Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza,

Bimubera nk'umuvumo.

15Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita,

N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye.

16Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,

Azamufata anyerera nk'amavuta.

17Uko icyuma gityaza ikindi,

Ni ko umuntu akaza mugenzi we.

18Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo,

Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa.

19Nk'uko amaso y'umuntu arebana n'ayo mu mazi,

Ni ko umutima w'umuntu ureba mu wundi.

20Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga,

Ni ko n'amaso adahaga kurora.

21Uruganda rutunganya ifeza,

N'itanura ritunganya izahabu,

Kandi umuntu ageragezwa n'ibyo bamwogeza.

22Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk'ingano,

Ubupfu bwe ntibwamushiramo.

23Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze,

Kandi ufate neza amashyo yawe,

24Kuko ubukungu budahoraho iteka,

Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose.

25Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya,

Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo.

26Abana b'intama bakubera imyambaro,

Kandi ihene zivamo izigurwa umurima,

27Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe,

Aguhaze n'abo mu rugo rwawe,

Ndetse atunge n'abaja bawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help